in

Ari muri bake babikoze ku Isi:ku myaka 15 umwana arangije Kaminuza.

Jack Rico w’imyaka 15 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza ya Nevada. Ni we muntu muto ugiye guhabwa impamyabumenyi nk’iyo muri iyo kaminuza.

Rico yari asanganywe izindi mpamyabumenyi z’imyaka ibiri yamaze yiga muri Fullerton College. Yazihawe afite imyaka 13.Ni umwana utangaje kuko yize bigoranye nyuma yo gutsindwa yiga mu mashuri abanza agahitamo kujya kwigira mu rugo kuko ku ishuri byamugoraga.

Mama wa Rico witwa Ru Andrade yagereranyije uburyo uwo mwana yafataga amasomo yiga mu rugo n’ayo yize mu ishuri, asanga mu rugo niho afata cyane.

Andrade yagize ati “Ubwo yari afite imyaka 11 yari azi byinshi kundusha, nza kubona ko namwigishije ibikenewe, nibwo naje gusanga ko akeneye gufashwa n’abandi barimu beza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro watse hagati ya Rutahizamu wa Arsenal n’umutoza Arteta

Musore/mugabo, tandukana burundu n’umukobwa ufite iyi mico niba udashaka kuzicuza.