in ,

Musore: koresha aya mayeri yoroshye maze urebe uburyo uhita wigarurira ikizungerezi wahoze urota.

N’ubwo hari ubwo usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n’uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa indobo bitewe n’uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.Koresha ubu buryo urebe ngo uregukana umutima w’inkumi wifuje kera.

Dore ibyagufasha kwitwara neza imbere y’umukobwa:

1.Kubanza kumenyana n’uwo wifuzaho urukundo

Bijya bibaho ko umuntu ahura n’undi agahita amukunda, nyamara n’ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n’ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

2.Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n’umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y’izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira ‘YEGO’.

Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

3.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n’umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w’ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutsindwa na Everton, abakinnyi ba Arsanal bahise bajya kwishimisha !

Ibintu byagufasha guhorana ubuzima bwiza kandi bidasaba umwanya munini