in

NdabikunzeNdabikunze

Ibintu byagufasha guhorana ubuzima bwiza kandi bidasaba umwanya munini

Kwita ku buzima, kugira ubuzima buzira umuze cg se kubaho neza bisaba ubushake bwa nyirabwo. Gusa ntibigomba kugutwara igihe cyawe cyose.

Hari ibintu byoroshye kandi bidasaba igihe kirekire ushobora gukora bikagufasha guhorana ubuzima bwiza, kubikora ntibisaba ibintu bihambaye cg se umwanya munini, kuko iminota 10 cg munsi yayo iba ihagije gusa, ubundi ugahorana ubuzima buzira umuze.

Ibintu 7 byagufasha kwita ku buzima mu gihe gito cyane

  1. Kugendana icupa ry’amazi

Kurinda umubiri wawe kubura amazi ni ingenzi cyane. Bifasha mu mikorere myiza y’ingingo z’ingenzi ku mubiri; urwungano rw’ubwirinzi (immune system), impyiko, urwungano ngogozi (digestive system) ndetse n’indi mikorere mu mubiri.

Aha ntituvuze kugendana icupa ry’amazi ririmo ubusa, ahubwo kugendana icupa bizagufasha kunywa amazi aho ugeze hose (yaba ku kazi, aho wicaye mu rugo cg se uri gukora sport), ndetse bikwibutse kenshi ko ugomba kuyanywa.

kugendana icupa ry'amazi bigufasha kunywa amazi ahagije
Kugendana amazi bigufasha kunywa ahagije buri munsi, bidasabye ko unywera mu rugo gusa
  1. Guseka byibuze umunota 1

Guseka ni ingenzi ku buzima. Umunota umwe umara uri guseka, uba uhagije kugira ngo ugabanye stress ndetse unafashe imikaya kuruhuka neza.

Mu gihe ukunda guseka kenshi buri munsi, bifasha amaraso gutembera neza, igipimo cy’isukari mu maraso kigahora ku rugero rukwiye ndetse no kubaho igihe kirekire.

  1. Kunywa icyayi

Ubushakashatsi bwakozwe ku binyabutabire biboneka mu cyayi, bugaragaza ku kukinywa iminota byibuze 3, bifasha kwinjiza mu mubiri ibinyabutabire bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, polyphenols, n’ibindi bifasha mu mikorere myiza.

Icyayi tuvuga ntikigomba kuba kirimo isukari, udashoboye kukinywa ushobora kongeramo ubuki.

  1. Kora urugendo ruto n’amaguru

Kugenda n’amaguru iminota micye burya bikiza ibintu byinshi cyane.

Umwuka mwiza ugenda winjiza ugufasha kurwanya stress kandi ugafasha ubwonko bwawe guhindura imitekerereze. Bituma amaraso yawe atembera neza, bityo bikakurinda imvunane no kuribwa mu ngingo zitandukanye biterwa no kwicara cg kuryama igihe kirekire.

  1. Kurya kenshi utubuto duto

Utubuto duto tuvugwa aha ni; ubunyobwa, sesame, soya, cashew, n’utundi.

Abantu bakunze kurya utubuto duto kenshi, usanga badakunze kwibasirwa n’indwara z’umutima, cancer, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, n’izindi zose zihindura imikorere y’umubiri.

  1. Ruhuka gato (sieste/nap)

Hari igihe uba uri mu kazi ukumva uri gusinzira, ntukeneye amasaha menshi kugira ngo wumve uruhutse kuko iminota 10 ihagije, ngo umubiri wawe wongere ubone ibyiza byinshi ubonera mu kuruhuka gato bizwi nka sieste cg nap.

Kuruhuka gato bifasha ubwonko kongera gukora neza, guhanga udushya, kwibuka cyane ndetse no gutanga umusaruro.

Ushobora no gukora sieste mu biro byawe aho ukorera

Mu gihe uri kuruhuka gato, ntugomba kurenza iminota 10, kuko iyo uyirengeje, na none utangira kumva urushye cyane cg se wumva wacitse intege iyo ubyutse.

  1. Kumva umuziki

“Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza”

Kumva umuziki bituma wimukira mu isi yawe, ukibagirwa ibindi byose. Niba ufite ecouteurs/headphones ukaba ufite akanya gato, ntacyakubuza gushyiramo indirimbo wishimira.

Umuziki wongera ibyishimo n’ubwisanzure ku bantu bose

Umuziki ni ingenzi ku byiciro byose by’abantu.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore: koresha aya mayeri yoroshye maze urebe uburyo uhita wigarurira ikizungerezi wahoze urota.

Mu marira menshi, umugore yasabye gatanya yihuse kubera ko umugabo we akunda imbwa kumurusha.