in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Musore, hita ukorera umukunzi wawe bino bintu niba ashaka ko mutandukana burundu

Cropped shot of a young woman giving her boyfriend the silent treatment after a fight

Abakundana bashobora gushwana kubera impamvu zitandukanye, muri iyi nkuru rero turagufasha kumenya icyo wakora mu gihe wamenye ko uwo mukobwa ashaka ko mutandukana.

1.Ihereze igihe:

Mu rwego rwo kwikuramo urukundo rubi warimo fata akanya witekerezeho, umere neza. Niba ubabajwe n’igihombo cyo kubura uwo wakundaga, komera, ihe agahe.

2.Irekure mugihe muri kumwe:

Ujye wirekura , mujye muganira cyane, mwirekure. Kwifata bigasa n’aho hari ibintu uri kumuhisha bizamubabaza cyane. Mubwire niba wagize umunsi mubi, niba wagize umunsi mwiza mubwire,…Mugire inama zituma aba we ubwe,…

3.Mureke agende:

Ntabwo aribyo wifuzaga ariko nicyo gisubizo cya nyuma ukwiriye gukora. Mureke agende. Niba bigaragara ko utishimanye nawe kandi ukaba ari ntako utagize, mureke agende. Bikore ubyikoreye, ubitekerejeho, mwereke ko ntacyo utakoze.

4. Siba numero n’ibyabahuzaga

Ku mbugankoranyambaga, na telefoni byakomeza kumukwibutsa byaba byiza ubisibye burundu.

5.Sibanganya buri kimwe gishobora kumukwibutsa.

Ugomba kugendera kure ikintu cyose cyamukwibutsa ,amafoto,ubutumwa buryoshye byose ukabyirengagiza.

6.Ba intwari y’urukundo rwanyu, murwanirire:

Niba koko umukunda murwanirire, umwereke ko utabaho utamufite nk’uko wirirwa ubiririmba. Kumenya ko umukunzi wawe adashaka ko mukomezanya ni agahinda kandi byakubabaza kurushaho, gusa nanone kumenya ko akeneye umwanya nabyo n’i mugisha. Niba hari akabazo uzi neza ko afite, ba wowe umufashe muri cyo. Murwanirire, kora iyo bwabaga urwane. Mutunguze utuntu tw’impano dutangaje. Mutekere, musohokane, mutemberane mwembi. Mwibutse ibihe byiza mwagiranye. Mwereke uburyo uri mwiza kuri we, …

7.Muhe akanya:

Rimwe na rimwe mu rukundo, abantu bakenera akanya gahagije. Rimwe na rimwe hari ubwo mwembi mwumva ko mutiteguye urukundo rukakaye muri guhabwa, cyangwa umwe muri mwe akaba atarwiteguye. Muri ibi bihe rero abantu baba bakeneye gutandukana ho gato, bagahana umwanya. Uyu mukobwa muhe umwanya, ari nta n’icyo umubajije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Police yataye muri yombi umusore wari umaze kwiba amabati n’inzugi by’imisigiti 4 abeshya ikintu gikomeye

Ronaldo akigera muri Saudi Arabia, yahise atangira kwangwa n’abakinnyi bazakinana kubera ibyo yabakoreye