in

Police yataye muri yombi umusore wari umaze kwiba amabati n’inzugi by’imisigiti 4 abeshya ikintu gikomeye

Ni inkuru y’Umusore w’imyaka 21 witwa Abba Haruna ukomoka mu gihugu cya Nigeria yakoze agashya yiba inzugi n’amabati y’imisigiti 14 yo muri iki gihugu yo mu duce 3 dutandukanye tw’ahitwa Kiyawa.

Uyu yatawe muri yombi amaze gusambura iyi misigiti aho ngo yabeshyaga ko ari bwubake indi mishya nyamara ari umutekamutwe wishakira amaronko.

Uyu ngo yafashwe na Polisi amaze gusakambura iyo misigiti no kuyikuraho inzugi ndetse ngo yari yamaze kubona ababigura.

Ikinyamakuru Daily Trust kivuga ko uyu Haruna nawe w’umuyisilamu yari yatetse imitwe byanakunze gusa umuvugizi w’umujyi wa Kiyawa yavuze ko yafashwe ndetse ibi byaha bimuhama.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal yatsikiye abi Manchester bicinya icyara!

Musore, hita ukorera umukunzi wawe bino bintu niba ashaka ko mutandukana burundu