in

Ronaldo akigera muri Saudi Arabia, yahise atangira kwangwa n’abakinnyi bazakinana kubera ibyo yabakoreye

Nyuma y’uko Ronaldo yemeje ko agiye gukina mu ikipe ya Al Nasser yo mu gihugu cya Saudi Arabia, yahasanze umukinnyi wari usanzwe yambara nimero 7 Kandi ari Cristiano Ronaldo usanzwe ayambara mu makipe yose agiyemo.

Uyu mukinnyi bamubwiye ko agomba gushaka nimero nshya yo kwambara kuko Ronaldo yari guhita afata nimero 7, uyu mukinnyi yizuyajeho gato hanyuma bahita bamwirukana mu ikipe kugeza ubu akaba ari umushomeri kubera kuza kwa Cristiano Ronaldo.

Abantu bakomeje kugenda bagaragaza itandukaniro rya Messi na Cristiano hanze y’ikibuga aho bavuga ko Messi naho ari intwari kurusha Ronaldo kuko umwaka ushize Messi yemeye kurekera Neymar nimero 10 we yambara nimero 30 mu mugongo.

Ibi bikaba bishobora kuzakurura umwuka mubi muri iyi kipe dore ko uyu mukinnyi yavugaga rikijyana ndetse akumvwa na bagenzi be mu rwambariro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, hita ukorera umukunzi wawe bino bintu niba ashaka ko mutandukana burundu

Imfungwa 25 zatorotse gereza i Juarez