in

Mushimankuyu Dafroza w’imyaka 90 ari kurara hanze nk’inturo nyuma yo gusohorwa mu nzu ye n’abana be yibyariye

Abaturage batuye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro baratabariza umukecuru w’imyaka 90 urara hanze kandi afite imitungo.

Nk’uko bitangazwa na BTN, ni uko uyu mukecuru yatangiye kurara hanze nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.

Uyu mukecuru, Mushimankuyu Dafroza yabwiye BTN ko agiye gushengurwa n’agahinda yatewe n’abana be bamufashe bakamusohora mu nzu yubakiwe n’uwo bashakanye bakayikinga ndetse kandi ko bamwambuye burundu uburenganzira yagakwiye kugira ku mitingo yaruhiye.

Yagize ati ” Umukobwa wanjye yarambwiye ngo sinzongere kugira icyo nkozaho imiwe y’intoki kuko ngo nsesagura. Leta nimfashe kuko ngiye gupfa nshenguka hejuru y’abo nabyaye”.

Bamwe mu baturage bavuga ko agiye kwicwa n’inzara kandi afite ibyakamutunze byigaruriwe n’abana be.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndangijimana Emmanuel avuga ko batari bakizi gusa asaba uyu mukecuru n’abandi baturage kumufasha akagana ubyuyobozi bakamufasha ndetse bukanaryoza abari inyuma yabyo niba koko ari ukuri.

Uretse kuba uyu mukecuru yarakuwe mu mitungo ye, ngo yanambuwe ibyangombwa bye birimo n’indangamuntu.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwicyeza Pamela yateye imitoma umugabo we The Ben bari kwitegura gukora ubukwe

Amakuru agezweho ku iburanishwa rya Titi Brown – nonaha