in

Munyakazi Sadate yakoze igikorwa cyananiye Perezida Uwayezu Jean Fidele bituma abafana ba Rayon Sports bamusabira umugisha ku Mana

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports ni we watanze amafaranga ibihumbi 950 by’Amanyarwanda kugira ngo Ndizeye Samuel abashe kubagwa imvune y’urutugu.

Uyu myugariro wo hagati akaba na Visi Kapiteni wa Rayon Sports yagize imvune mu mpera z’umwaka ushize, ukwezi kukaba kwari gushize atari yabagwa kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwaramwimye amafaranga yo kwibagisha.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo amakuru yabaye kimomo ko Ndizeye Samuel yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha ibihumbi 950 by’Amanyarwanda kugira ngo yibagishe imvune y’urutugu, ariko ubuyobozi bukamubwira ko akwiye gukora ku yo ahembwa.

Uyu mukinnyi wari warabuze uko yivuza yaje kugobokwa na Munyakazi Sadate maze yemera kumuha amafaranga azamufasha kwibagisha imvune, nta gihindutse uyu mukinnyi azabagwa muri iki cyumweru.

Nyuma y’uko Munyakazi Sadate afashije Ndizeye Samuel kubona ubushobozi bwo kwivuza, benshi mu bafana ba Rayon Sports bamushimiye ndetse bamusaba gukomeza gukora ibindi bikorwa bifasha iyi kipe gutera imbere.

Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk’umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

Munyakazi Sadate uretse kuba agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye by’imikino, asanzwe anatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye cyane cyane ku rukuta rwe rwa Twitter aho afite abamukurikira bakabakaba ibihumbi 110.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rwakoresheje umwana w’umuhungu ikintu ashobora kuzicuza ubuzima bwe bwose

Umukinnyi yahawe igihembo cy’amatireyi 5 y’amagi