in

Munyakazi Sadate ukubutse mu umutambagiro mutagatifu i Makka, yasengeye u Rwanda mu budasanzwe

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, ukubutse mu mutambagiro mutagatifu, yasengeye u Rwanda.

Sadate yavuze ko yasengeye umuryango we ndetse n’Igihugu cye.

Uyu witabiriye umutambagiro ku wa 10 Mata 2023, yavuze ko yawukoreye mu mijyi mitagatifu ya Madina na Makka, ugasozwa n’umutambagiro mutagatifu wa Umrah.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasengeye u Rwanda n’umuryango we.

Ati: “Ubwiza bw’Imana buzaba ku gihugu cy’u Rwanda,

Amahoro n’umugisha by’Imana bizagera ku baturage b’u Rwanda,

Imbabazi n’Impuhwe zihebuje z’Imana zizaba ku baturage b’u Rwanda nabazabakomakaho bose.

Umuhamagaro uzakwira hose bati koko cya Gihugu n’icyabizerwa ba Abanyakuri, ubwiza bwacyo buzakwira amahanga kandi Ijwi ryacyo rizakwira hose, Amahanga yose azubaha Igihugu cyanjye, Imigambi yo kukirimbura izahinduka umuyonga, Ubwiza bwacyo buzagera ku Kiyaga kiza cyane, Ubutunzi bwacyo buzava mu misozi itoshye, Abana barwo bazarwitangira cyane kandi bazambara imidende n’impeta z’ubutwari.

Hahirwa abazabona ubwiza bw’u Rwanda, Dukingurire Imitima yacu ibyiza kugira ngo Imana izatugeze mu Rwanda rw’isezerano, Dutandukane n’ishyari, urwango n’inabi, Tube Abanyakuri babizerwa.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa APR FC ashobora kwirukanwa bwa mbere

Mama Sava yavuze impamvu ikomeye utigeze umenya yatumye ashwana n’umugabo wari ugiye kumurongora