in

Mukura Victory Sports yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino bazahuramo na Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian.

Uyu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ukazaba ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.

Kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe ni 3000 Rwf, ahatwikiriye ni 5000 Rwf, mu gihe muri VIP ari 20 000 Rwf.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, mu gihe Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 23.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Uburanga bw’inkumi Gerard Pique yasimbuje Shakira baheruka gucana umubano

Heritier Luvumbu wamaze kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports yahishuye umubare w’ibitego bazanyagira Mukura Victory Sports