in

Heritier Luvumbu wamaze kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports yahishuye umubare w’ibitego bazanyagira Mukura Victory Sports

Umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports mu gice cy’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi witezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports, kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 nibwo yabonye ibyangombwa nyuma y’uko umutoza Paula Daniel Ferreira Faria yari amaze kwemerera FIFA ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumwishyura ideni yari imubereyemo.

Uyu mukinnyi abonye ibyangombwa mbere yo guhura na Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona.

Ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bumaze kumumenyesha ko azakina umukino wa Mukura Victory Sports, Heritier Luvumbu Nzinga yahise avuga ko bazayitsinda ibitego bitari munsi ya bitatu kandi ko byose azabigiramo uruhare.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yavuze ko bishimishiye kuba Heritier Luvumbu Nzinga yabonye ibyangombwa, ni nako Youssef Rharb nta gihindutse azagera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukura Victory Sports yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na Rayon Sports

Reyon sport ishobora kujya aho umwanzi abishaka nyuma yo guterwa utwatsi n’abayitozaga