in

Mukobwa, nukorera sheri wawe aya makosa ibizakubaho uzabyirengera

Hari uduntu tumwe na tumwe abakobwa bafata nk’aho ari duto ariko tukaba twateza ikibazo mu mubano wabo nabakunzi babo ,mu gihe baba bataturetse.Aya ni amwe mu makosa umukobwa ashobora kumva ko ari mato ariko akaba yatuma umusore bakundana amuzinukwa burundu.

1.Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

2.Gusesengura ibintu cyane

« Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

3.Kuvuga imibanire yawe n’umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n’abandi bakobwa bagenzi bawe

Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

4.Kwigira umukobwa w’umunyamahane

Umukobwa uhora mu makimbirane n’abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

5.Kubaca mu ijambo

Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo.

6.Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

Urugero niba muhuye n’umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo “Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda : Wa mukobwa umaze imyaka 20 ahumekera ku machine yongeye guseka

Ibihugu 5 bifite abakobwa beza muri Africa