in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Mukobwa, ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe utabanje kumubaza ibi bibazo.

Abahanga mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?

2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?

3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?

4. Mubaze ku kijyanye n’imyemerere yanyu ndetse n’iyobokamana.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?

6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe?

7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?

8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?

9. Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe ?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamasheke: Agahinda k’umudamu umaze imyaka 27 aterura umugabo we nk’uruhinja||Ubuzima bwabo ni amarira gusa.

Umusore wagaragaye agurisha impyiko ye yateye abantu ikiniga.