in

NdababayeNdababaye

Umusore wagaragaye agurisha impyiko ye yateye abantu ikiniga.

Umusore witwa Felex Joel w’imyaka 26 y’amavuko yateye abantu ikiniga ubwo yagaragaraga mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko arimo kugurisha impyiko ye kugirango abone amafaranga y’ishuri ya murumuna we.

Uyu musore ukomoka muri Kenya aganira na TUKO yababaje abantu ubwo yavugaga inkuru ye ibabaje y’ukuntu yatangiye gufata inshingano zo kwita ku muryango we akiri muto guhera muri 2007 ubwo se ubabyara bose yari amaze gupfa, gusa kuri iyi nshuro akaba nta bushobozi agisigaranye bwo kurihira umuvandimwe we amafaranga y’ishuri.

Mu kiganiro yagize ati:” nari ntangiye amashuri yisumbuye ubwo natangiraga kuba papa wa barumuna banjye, icyo gihe nakoraga uturimo duciritse nko gucuruza utuntu tworoheje ndetse na mama wanjye nta kazi yagiraga na we”.

Uyu musore yakomeje avuga ko amashuri ye yahagaze mu 2017 ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa kaminuza mu birebana nubuvuzi bw’Amatungo .Akimara guhagarika amashuri yahisemo gushinga ubucuruzi akora mu rwego rwakazi gahoraho ndetse amasaha yose (full time) ibi byamufashaga gukomeza kwita ku muryango we.

Impamvu yatumye uyu musore atangiye kugurisha impyiko ni uko tariki 04 Ukwakira 2021 biteganyijwe ko murumuna we witwa Morgan azajya gutangira muri Kaminuza kuri Kenyatta University mu ishami ry’ubuhinzi.Uyu musore yashakishije hasi hejuru ariko amafaranga yamubanye make.Nibwo yahise afata umwanzuro wo kugurisha impyiko ye kugirango ayo mafaranga aboneke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe utabanje kumubaza ibi bibazo.

Maitre Nzovu asutse amarira kubera ubuhemu bwa Rocky Kirabiranya(Video)