in

NdababayeNdababaye

Nyamasheke: Agahinda k’umudamu umaze imyaka 27 aterura umugabo we nk’uruhinja||Ubuzima bwabo ni amarira gusa.

Uyu muryango wa Kanyamihanda Ponsiyani na Consolata batuye mu Karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba bavuga ko babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’ubumuga uyu musaza amanyaranye imyaka myinshi aho umufasha we agomba kumuterura nk’umwana.

Ponsiyani yatangaje ko yavutse mu 1945 avuka nta kibazo na kimwe yari afite ndetse yari n’ikinege mu muryango wabo.Amaze icyumweru kimwe avutse Papa we umubyara yaje kwitaba Imana. Ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko yaje gufatwa n’uburwayi bwatumye amafugwa y’amaguru asa n’avunika maze amaguru ye aragondama kuburyo adashobora guhagarara.Avuga ko yaje gushakana n’umugore we wa mbere babyarana abana batandatu ,nyuma yitaba Imana. Muri 1994 yaje guhura n’uyu console bari kumwe ubu ari nawe umwitaho, avuga ko kuri ubu bafitanye abana bane .Ponsiyani avuga ko uyu mufasha we ari we umuterura amujya kota izuba kuko atabasha kwikura aho ari.

Uyu musaza avuga ko ubukene bwatumye atabasha kujya kwivuza, avuga ko yabaga mu nzu ya nyakatsi aho bamusabye kuyisenya babuze aho baba bajya gusaba icumbi ari naho batuye gusa iyo nzu nayo yenda kubagwa hejuru. Bavuga ko kubona icyo kurya ari intambara.Barya inshuro imwe ku munsi kandi nabwo ibiryo bidahagije.

Uyu console yavuze ko afite na we uburwayi bw’amayobera aho amaze imyaka myinshi atwite inda yanze kuvuka.Avuga ko hari igihe kigera akamererwa nabi ,gusa kubera kutabona amafunguro meza ,araremba cyane.

Basaba ko bafashwa gukurwa mu icumbi bakabona aho gutura.Ndetse uyu musaza akaba yavuzwa.Bavuga ko ubuzima bwabo ari amarira gusa kubera ubukene, kutabona aho kuba ndetse n’inzara.Uwifuza kubafasha yakoresha numero ya telefoni:+250789710812.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amayeri yoroshye cyane yagufasha guhindura ingeso mbi zananiye umukunzi wawe||bigerageze urebe.

Mukobwa, ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe utabanje kumubaza ibi bibazo.