in

Mukobwa/mugore gendera kure izi ngeso kuko abagabo bose bazanga urunuka utazisenyera.

Umugore ushaka kurinda umugabo we agahinda n’ishavu yirinda ingeso mbi. Ushobora kwibaza ingeso mbi zaranga umugore zikaba zatuma umugabo we amuhurwa.

Izi ni zimwe muri zo zatuma usenya urwa wari wubatse utarebye neza:

1.KUGIRA INSHUTI MBI

Rimwe nagendaga muri taxi ngira amatsiko ntega amatwi ikiganiro abagore babiri bagiranaga. Umwe yahamirizaga mugenzi we ko nta nshuti y’umugore agira. Uko nabyumvise si uko akunda abagabo cyane ahubwo ni uko abagore benshi bagenzwa no gusenya izabandi zimereye neza. Yanongeyeho ko iyo umugore abona urwawe rutekanye iwe rushya ,akora uburyo ashoboye akakuroha mukajya mu cyiciro kimwe cy’umuruho w’urushako. Mu ngeso mbi abagore bagira ni ukugira inshuti mbi n’abajyanama babi baza basenya gusa.

Igisubizo: Mugore mwiza ubereye urugo shungura inshuti zawe umenye ikizigenza n’icyo muhuriyeho. Menya guhitamo inshuti ziguteza imbere,z’inyanagmugayo. Nubonamo abaza kukugira inama mbi gusa,fata umwanzuro vuba witandukanye nabo. Kugira inshuti si bibi ahubwo kugira inshuti mbi nicyo kibazo. Wikwakira ibyo ubwiwe byose, wikwishora mu byo runaka(mwuzura)yagiyemo ejo utazisenyera utabizi. Abagabo ntibakunda agakungu,kirinde. Shyikirana n’umugabo wawe kuruta uko uha umwanya rubanda. Nukomeza kugendera muri ibyo bigare ,uzasanga umugabo akwishisha yewe bibe byamutera no kureba ku ruhande(Kuguca inyuma)

2.KWIBAGIRWA ICYAKUZANYE

Bavuga ko ubugore atar’umusatsi ,ubugore si atara amabere kuko n’ihene igira abiri umugore nyamugore muri byinshi byiza bimugize igitsina kiza kumwanya wambere.

Igisubizo:Mugore mwiza rero ibuka kandi uzirikane inshingano za kigore n’uruhare ufite mu kubaka urugo. Witera umugabo wawe umugongo kirazira. Ikindi kitari cyiza ntukamutegere ku mibonano mpuzabitsina ngo umusabe ibyo ukeneye byose,ngo niba ugahakaniye ibyo umusaba umwicishe imbeho. Jya ushaka umwanya wabyo. Ntiwazanywe no kwitwaza akabariro ngo usabe n’ibya mirenge ku Ntenyo.

3. GUFUHIRA UMUGABO BIKABIJE

Ubundi umuntu wese ukunda uramufuhira ukumva ntawe mwamusangira. Gufuha bikabije abagabo ntibabikunda. Kumwigiraho maneko ukamugenzura bikabije biramubangamira.

Igisubizo:Kumufuhira ni byiza. Ariko gabanya cyangwa uhindure uburyo ubikoramo bwamubangamira. Iyo ukabije arushaho kubona ko nta cyizere umugirira aho kubibonamo igikorwa cy’urukundo rwinshi umufitiye. Nukomeza kumuhoza ku nkeke azabikorera icyo aguce inyuma ubigizemo uruhare.

Izindi ngeso ziyongeraho ni:

• Kumuhoza ku nkeke y’inshyuro

• Umwanda nyuma yo kwibaruka

• Ubusinzi

• Kutamenya kwakira abashyitsi

• Kutamwubaha

• Kuba ntamunoza,ntakintu na kimwe ushima

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyagatare:Inkuba ikubise inka 10 zihita zipfa.

Amafoto ya mbere ari mu ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye hanze