in

NdababayeNdababaye

Nyagatare:Inkuba ikubise inka 10 zihita zipfa.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu rwuri ruherereye mu mudugudu wa Rubira, mu kagali ka Rutungo ho mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, zirapfa.

Inka zakubiswe n’inkuba ni iz’umuturage witwa Ruzindana Sam zari ziragiwe n’umuhungu we witwa Rugamba Emmy nkuko RBA yabitangaje.

Rugamba avuga ko ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri haguye imvura nke, bikaba ngombwa ko ajya kugama mu rugo na ho aya matungo akayasiga yugamye munsi y’igiti.

Yakomeje agira ati: “Nyuma y’iminota nk’itatu nagiye kubona mbona zirirukanse nanjye nza nirukanka mvuga nti ’wasanga hari izigiye mu murima reka njye kureba.”

Yavuze ko inkuba “yakubise ikubita inka 10 zose irazararika nkizigeramo mbona inka ziragaramye.”

Inka 10 zakubiswe n’inkuba zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yahakaga yendaga kubyara.

Uyu muturage avuga ko ari mu gahinda gakomeye kuko aya matungo ari yo yari asanzwe afasha umuryango we kubaho.

Ati: “Mfite abana bigaga, zirashize ari zo zabigishaga, nawe urumva ubu ko nta bitekerezo bizima mfite aka kanya.”

Uretse inka zapfuye, hari izindi zibarirwa mu icumi zarokotse gusa zimwe muri zo zikaba zababuwe n’inkuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntuzihebe : Zari the ladyboss wabyaranye na diamond yavuze byinshi ku buzima busharira yanyuzemo

Mukobwa/mugore gendera kure izi ngeso kuko abagabo bose bazanga urunuka utazisenyera.