in

MUHADJIL mu bakinnyi icumi bayoboye abandi bafite ibitego byinshi kugeza kuri uyu munsi wa 7 wa Rwanda Primus National League

Abakinnyi babiri baba Nyarwanda gusa nibo bari mu bakinnyi 10 bafite ibitego byinshi bamaze gutsinda muri Rwanda Primus National League kugera ku munsi wa 7.

Rutahizamu wa Police Fc MUHADJIL Hakizimana na mugenzi we Claude Ndarusanze wa Rutsiro nibo banyarwanda gusa bari Mubakinnyi 10 bamaze gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi.

Ramadhan Niyibizi niwe uyoboye abandi ba rutahizamu kugera magingo aya n’ibitego bine gusa, Ariko ahita akurikirwa nabandi bakinnyi batatu banganya ibitego nawe.

Mugenzi we Aboubakar Lawal bakinana muri As Kigali nawe afite ibitego bine, Samuel Chukwudi, rutahizamu wa Etoile De L’Est na Will Onana Bose nabo bafite ibitego bine.

Shaban Hussein watakira As Kigali afite ibitego bitatu, Odili Chukwuma wa BugeseraFc afite ibitego bitatu.

Ikipe ya Gasogi United ifitemo umukinnyi umwe nayo muri uru rutonde, rutahizamu Hassan Djibrine afite ibitego bitatu, agakurikirwa na William Opaku ukinira ikipe ya Mukura nawe ufite ibitego bitatu.

Rutahizamu wa Police Fc, MUHADJIL Hakizimana Ari kumwanya wa cyenda n’ibitego bitatu kugera kuri uyu munsi.

Umwanya wa 10, uriho rutahizamu wa Rutsiro Fc ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, Claude Ndarusanze ufite ibitego bitatu nawe.

Ese Wowe uha amahirwe nde kuzegukana urukweto rwa Zahabu uyu mwaka w’imikino?

Tuganire muri Comments!!!!!!!!???

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wari wakoze ubukwe yasomye umugore we bidasanzwe imbere ya padiri, abantu barumirwa(Video)

Mugabo, reba amafunguro utegetswe gufata niba ufite ikibazo cyo kurangiza vuba.