in

Mugabo, reba amafunguro utegetswe gufata niba ufite ikibazo cyo kurangiza vuba.

Umubiri kugirango ukore neza ukenera ibirabwa bitandukanye kandi buri gice cyawo kigakenera intungamuburi runaka kugirango kibeho neza, ibi biribwa ni bimwe umugabo yafata agatandukana burundu n’ikibazo cyo kurangiza buba ndetse agatera neza akabariro n’uwo bashakanye.

Muri ibyo biribwa harimo:

1.Amagi

Amagi nayo ni meza cyane ku gitsina gabo kuko akungahaye cyane kuri vitamini B5 na B6 zifasha cyane mu kuringaniza ikoreshwa ry’imisemburo mu mubiri ari nayo igikorwa cyo gutera akabariro gishingiraho cyane.

2. Chocolate(Dark Chocolate) yijimye

Iyi chocalate irimo ibyitwa phenylethylamine iyi ikaba ari imisemburo irekurwa mu gihe abantu bitegura gutangira igikorwa cyo gutera akabariro mu rwego rwo gutuma aba bombi bishimirana kandi buri wese akumva akururwa cyane na mugenzi we.

3.Inyama z’inkoko

Izi nyama zikungahaye kuri zinc ituma intanga ngabo(sperms) zikomera kandi zikagira ubuzima bwiza.

4.Imineke

Imineke ikungahaye cyane ku munyu ngugu wa Potasiyumu ndetse na vitamini B bityo ikaba ari ikiribwa kiza cyane ku mugabo kuko ifasha mu ikorwa ry’umusemburo wa Testosterone umusemburo utuma umugabo agira igihagararo n’imisusire ya kigabo(kumeza no gutuma umugabo agira ubwanwa, imikaya ya kigabo, ijwi ry’abagabo…)

5.Watermelon

Watermelon ni urubuto rufasha cyane imikaya(muscles) cyane cyane iy’igitsina cy’umugabo gukora neza kubera intungamubiri ziyirimo zizwi nka citrulline.

6.Yogurt

Benshi batekereza ko yogurt ari ikiribwa cyangwa ikinyobwa cy’abana. Gusa ariko Yorgut ni nziza cyane cyane ku bagabo kuko na yo ikungahaye kuri zinc cyane bityo kuko utahora utya inyama gusa kugirango ubone iyi zinc, wajya unanyuzamo ukanywa Yogurt.

7.Ibi Biringanya(Eggplant)

Izi ni imboga zikaba zivugwaho kongera ubushake(umurego) bwo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ku bagabo ndetse no ku bagore.

8.Sezame

Impeke za Sezame ndetse n’ ibihwagari zikungahaye cyane mu byo bita arginine(amino acid) iyi ikaba ifasha cyane mu gutuma umugabo agira umurego uhagije.

9.Ipapayi

Ipapayi iri mu biribwa bikungahaye kuri vitamini biboneka mu karere ka Afurika iri munsi y’ubutayu bwa sahara. Kuyifata rero ni ingirakamaro kuko umubiri ukenera vitamini nyinshi kandi zitandukanye kugirango ukore neze birumvikana no mu gihe cyo gutera akabariro.

10.Avoca

Avoka iri mu biribwa bikundahaye ku bitera mbaraga bityo igafasha mu gihe cyo gutera akabariro aho cyane cyane umugabo asabwa gukoresha imbaraga zitari nke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

MUHADJIL mu bakinnyi icumi bayoboye abandi bafite ibitego byinshi kugeza kuri uyu munsi wa 7 wa Rwanda Primus National League

Ntuzigere ukunda umuntu ngo umwimariremo niba udashaka izi ngaruka mbi.