in

Mu Rwanda: n’agahinda kenshi umubyeyi aratabariza abana be barengeje imyaka 40 baranze gushaka

Umubyeyi yanditse asaba inama , avuga ko afite abana batatu barengeje imyaka 35 ariko bakaba baranze gushaka bakaba bavuga ko bagifite byinshi bahugiyemo , kandi akabona nta gitekerezo cyo gushinga ingo zabo bafite.

Uyu mubyeyi yagize ati:”

Muraho neza. Ndi umubyeyi mukuru cyane mfite abana 3. Umukuru ni umuhungu ufite imyaka 41, akurikirwa na murumuna we ufite imyaka 38 na mushiki wabo muto ufite 35.

Aba bose uko mbavuze nta numwe urashaka, kandi mba mbona nta nigitekerezo cyabyo. Maze imyaka myinshi mbabaza ibyo gushaka bose bati hari ibyo tukirimo nibirangira tuzashaka, uyu mukobwa we ambwira ko akiri kuminuza, abahungu bo bambwira ko bagishaka ubushobozi kandi rwose ni abakozi mu bigo bitandukanye.

Nk’umubyeyi binteye ikibazo kuba abana bangana gutya nta numwe urashinga urugo, noneho aho ntuye mu cyaro nabaye iciro ry’umugani ngo abana banjye barabazize ndetse hari abakecuru b’inshuti zambwira ko mbyemeye bandagira umuganga wabafasha akabazingura. Mu cyaro hari abandi bamvugiraho ngo bigize abanyamujyi niyo mpamvu badashaka.

Bavandimwe ndagirango mungire inama y’icyo nakora kuko njye bimaze kuntesha umutwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mukabalisa
Mukabalisa
1 year ago

Si

Cristiano Ronaldo yagaragaye muri Real Madrid

Mushyoma Joseph yavuze ko EAP iri gutegura gufasha Junior Multisystem mu buryo bugoranye