in

Nubwo bazikunda si nziza; Zimwe mu ngaruka mbi z’imbwa ku kiremwa muntu

Doctor Radislas yavuzeko imbwa zorowe mu ngo zidafite urukingo, iyo irumye umuntu hari ingaruka bimutera ndetse n’imbwa idakingiye iba ifite amahirwe menshi yo kwandura virus itera ibisazi

Doctor Radislas avugako bimwe mu bimenyetso biranga imbwa yanduye iyo virus y’ibisazi mu gihe idakingiye, ari nko kumoka cyane bidasanzwe, kuzana urukonda, kwiruka cyane hafi aho bidasanzwe, akavugako kandi umuntu warumwe n’imbwa usanga agira umuriro mwinshi, akababara umutwe, aho yarumye hagatitira

Doctor Radislas avugako umuntu warumwe n’imbwa iyo adahise yihutishwa kwa muganga, ashobora kwandura virus itera ibisazi, akamera nk’uko imbwa yanduye iyo virus imeze ndetse akavirwamo n’urupfu mu gihe gito

Doctor Radislas akomeza avugako imbwa zo mu ngo ziba zitagomba guhura n’imbwa zo mu gasozi kuko mu gihe iyo mu gasozi yakomeretsa imbwa yo mu rugo ishobora kuyanduza iyo virus itera ibisazi bityo iyo mbwa yaruma umuntu nawe bikamuviramo ingaruka nko gupfa ndetse n’ibisazi

Doctor Radislas akomeza abwira abantu boroye imbwa ko baba bagomba gukingiza imbwa rimwe mu mwaka ndetse bakanazirinda guhura n’izo mu gasozi kandi mu gihe warumwe n’imbwa ukihutira kujya kwa muganga virusi itarakwira mu mubiri

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yashatse gupfumbatiza umupolisi Ibihumbi 70 none bimukozeho

Maria yaciye agahigo nyuma y’urupfu rw’umubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi