in

Maria yaciye agahigo nyuma y’urupfu rw’umubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi

Umunyamerika wibera mu gihugu cya Esipanye (spain)  Maria Branyas w’imyaka 115 yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku isi ,nyuma y’urupfu rw’umubikira w’Umufaransa  Lucile Randon bakunze kwita Sister Andre witabye Imana kuwa kabiri afite imyaka 118.

 Maria Branyas wahise aca agahigo ko kuba ariwe muntu ukuze cyane ku isi , yavutse tariki 4 Mata 1907 avukira muri Leta Zunze Ubumwe za America  mu mujyi wa San Francisco ,muri Leta ya  California , icyakora akiri muto umuryango we wahise wimukira muri Spain aho ababyeyi bafite inkomoko kuva icyo gihe aba ari naho batura.

Maria yavuze ko kimwe mu bintu byatumye aramba ku isi ari gucuranga piano ,ngo kuko yizera ko umuziki ari umutima w’ubuzima ,icyakora avuga ko bitewe n’ubuzima butuma intoki ze zitakibasha gukora ubu amaze imyaka 7 adacuranga piano kuko yabirekeye afite imyaka 108.

Avuga ko kandi atigeze arya ibiryo ngo bishobora kumurinda kurwara yandikiwe n’abaganga cyangwa ikindi ,ahubwo ngo icyo yakoze ari ukurya ibiryo bicye  ntakindi.

Source: news week

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo bazikunda si nziza; Zimwe mu ngaruka mbi z’imbwa ku kiremwa muntu

Umuhanzikazi Bwiza yagaragaye atera imitoma umuhanzi Juno Kizigenza wahoze akundana na Ariel Wayz ndetse akanamwizeza ko azamubera byose