in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru itari nziza ku bakodesha imyambaro yo gutahana ubukwe.

Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z’uruhu zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara.

Uyu muganga usanzwe avurira indwara z’uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by’ubuvuzi.

Abona ko iyi ndwara n’izindi zifata uruhu nka Shishikara zandurira mu gutizanya imyambaro hagati y’umuntu n’undi no gukodesha iyambarwa mu bukwe.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Dr Uwajeni yagize ati: “Abantu benshi bakunda kwibaza ko gusaranganya cyangwa gutizanya imyambaro ari ibintu bisanzwe. Abantu bakodesha imishanana mu bukwe, iriya mishanana abantu bakodesha ishobora kuba intandaro yo kwandura indwara nka Shishikara.”

Dr Uwajeni avuga ko mu rwego rwo kwirinda izi ndwara, byaba byiza ko abantu ajya bambara imyambaro yabo bwite, bakirinda gutizanya no gukodesha. Ati: “Bivuze ngo mu by’ukuri twakabaye twirinda ukambara ibyawe, ukamenya ngo warakabye neza, ukiyorosa ibyawe, ukambara inkweto zawe kuko aho hose hashobora kuba intandaro yo kwanduzanya.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mashusho:Nguku uko barimo gusezeraho Maneke mwakunze,ni amarira gusa.

Jayz yatangiye gukoresha Instagram, akurikirana umuntu umwe gusa