in

Imapamvu ebyiri umutoza Unai Emery yanze guhindurirwa ubuzima !

Ikipe ya Newcastle nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo Steve Bruce nyuma yo kugurishwa, umwanya w’umutoza muri iyi kipe wahise ujya ku isoko. Mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura Steve, Unai Emery yari mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura gusa afite impungenge zigera kuri ebyiri zishobora gutuma yanga ako kazi.

Umutoza Steve Bruce w’imyaka 60 y’amavuko watoje umukino w;igihumbi we muri shampiyona y’ubwongereza ya Premier League  mu ikipe ya NewCastle yamaze kugurwa n’abanya bitoro bya petelori nubwo byarangiye itsinzwe na Tottenhma ku intsinzwi y’ibitego 3-2 ubwo yasozaga akazi ke muri iyi kipe.

Director Amanda Starvey kuri ubu uri kuyobora iyi kipe ku munsi wejo byavugwaga ko mubo yifuza cyane harimo umutoza wahoze utoza ikipe ya Arsenal Unai Emery.

Unai Emery kuri ubu utoza ikipe ya Villareal yo mu gihu cya Espagne afite impamvu ebyiri zigiye gutuma yanga guhindurirwa ubuzima; (kubera ubutunzi bwa banyiri ikipe ya Newcastle) ni:

  • Ntago yizeye ba nyiri kipe aho bashaka kuyerekeza kuko we asnaga bari kwihuta mu gushaka intsinzi kandi kuri we abona bigomba gufata igihe.
  • Icyindi kuri we, atekereza ko batazamuha ubwisanzure mu kugura abo yaba yifuza bamufasha kugeza ikipe kubyo bifuza

Tubibutse ko ibya Unai Emery bidakunze, ikipe ya NewCastle United yahita yimura amaso yayao ku mutoza w’umwongereza Eddie Howee wigeze kunyura mu ikipe ya AFC Bournemouth.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Eric Omondi arashinjwa kutita kumwana we

Mu mashusho:Nguku uko barimo gusezeraho Maneke mwakunze,ni amarira gusa.