in

RIP Nyirabajyambere Valerie! Umugabo yakubise umugore we umuhini aramwica

Ndererimana Pascal wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umugore we umuhini bikamuviramo urupfu.

Ibi byabereye mu murenge wa Boneza, akagari ka Kabihogo, ho mu mudugudu wa Gashoko, ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 16 Nzeri 2023.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Ndererimana Pascal w’imyaka 38 wari usanzwe abana n’umugore we witwa Nyirabajyambere Valerie mu makimbirane yamwishe amukubise umuhini.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo yafatiwe ku Kigo nderabuzima, kuko nawe yari yagiye kwivuza ibikomere yatewe na nyakwigendera mu mirwano yakoze ikanaza kumuviramo urupfu, ndetse ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo twavuganaga bari bategereje ko Polisi imujyana kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, no gusaba abaturage kugabanya ubusinzi kuko akenshi bubabera imbarutso y’urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera wari mu bitaro bya Murunda, ari nabyo yaguyemo, kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Zari Bosslady arikumwe n’umukunzi we arimo asubiramo amagambo yavuzwe n’umunyarwanda Super Manager akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Mu magambo akakaye uwahoze ari umunyamakuru wa Royal fm yapfobeje umunyamakuru wa RBA Jean Pierre Kagabo, avuga ko igihe yakoreye itangaza makuru yari inkorabusa nta mumaro yagize mu itangazamakuru