in

Mu mafoto:Reba umushushanyi udasanzwe ukomeje gutungura benshi ku isi.

Umunyempano mu gushushanya akomeje gutungura abatari bake hirya no hino ku isi bitewe n’ibishushanyo akomeje kugenda ashyira hanze ,ari nako bimwinjiriza agatubutse.Uyu munyabugeni ukoresha amarangi yitwa Sergio Odeith akaba akomoka mu mujyi wa Lisbon, mu gihugu cya Portugal.

Mu by’ukuri ibishushanyo bigira benshi kwemera ko bishushanyije, cyane cyane bijyanye nuko biba bigaragara nk’aho ari ibya nyabyo. Gusa nubwo ibye byose birimo ubuhanga butangaje icyavugishije benshi ku isi ndetse kikazenguruka kumbuga zitandukanye ni ahantu yagiye ku nzu itagikoreshwa akoresheje amarangi akayihinduramo imodoka yo mu bwoko bwa bisi (bus) yashaje cyane, benshi bagiye bakubita imitwe ku gikuta baziko bagiye kwinjira mukimodoka cyasaziye ahantu.


Mu by’ukuri iki gishushanyo cya Odeith ukikibona ubu ubona ari imodoka yatawe ahantu ikahasazira. Gusa benshi bamenya ko ari igishushanyo gihari iyo beretswe ifoto yaho atarahashushanya ari inzu igaragara gusa ndetse bakabereka nindi foto yaramaze kuhashushanya. Uyu mugabo kandi aratangaje kuko bwa mbere ajya gukora ibi yabanje kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto yiyo nzu, arababaza ati nimufore ikintu nzabyazamo hano.

Bidatinze nyuma y’iminsi itatu icyari inzu yaje yagihinduyemo imodoka yajugunywe.Bivugwa ko igishushanyo kimwe uyu mugabo akigurisha amaeuro 1500 ni ukuvuga Miliyoni n’igice mu manyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

P Fla yikomye The Ben, Meddy na Bruce Melodie abashinja kwiyibagiza aba bazamuye

Jacques Tuyisenge wavunikiye muri CHAN 2020 yavuze akababaro gakomeye yagize.