in

Jacques Tuyisenge wavunikiye muri CHAN 2020 yavuze akababaro gakomeye yagize.

Rutahizamu’w’Amavubi na APR FC,  Jacques Tuyisenge yavuze ko ubwo yavunikiraga mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 yagize ububabare budasanzwe kugera n’aho atabashaga no gusinzira.

Jacques Tuyisenge wasohotse ku munota wa 15 w’umukino, aho atashoboraga gushinga n’ikirenge kubera imvune yagize akandagiwe n’umukinnyi wa Guinea ,yavuze ko iryo joro atigeze agoheka ndetse riri mu majoro yamubereye mabi mu buzima bwe.Aganira n’urubuga rw’iyi kipe yagize ati:”Nagize ikibazo cy’inyama y’umukaya w’aho ivi rihurira yakwedutse,kandi yacitseho akantu gato ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwabambwiye ko nzamara hagati y’ibyumweru bine cyangwa bitandatu.Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite,ariko ubu bwaragabanyutse ndumva ndi koroherwa.”

Jacques Tuyisenge yasoje ashimira cyane abanyarwanda bose uburyo bashyigikiye Amavubi muri CHAN 2020.

Yagize ati: ”Ndashimira cyane abanyarwanda bose mbikuye ku mutima k’ubwo kudushyigikira, ubutumwa butwongera imbaraga bwatugeragaho kandi bwatumaga natwe twumva ko tutari twenyine. Twatanze ibyo twari dufite byose, amakosa yabayeho tuzakomeza kuyakosora umunsi ku wundi nidusubirayo tuzajyana intego yisumbuyeho.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto:Reba umushushanyi udasanzwe ukomeje gutungura benshi ku isi.

Supersexy yatangariye umusore ufite ukuboko kubyimbye kuruta ikibuno cye