in

Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.

Iki kiraro ni kimwe mu bikozwe mu buryo bw’amayobera ryafunguwe mu gihugu cy’ubushinwa gusa benshi bemeza ko abantu bagira ubwoba badashobora kurinyuraho bitewe n’imiterere yacyo.

Iki kiraro cyubatswe muri 2017 ariko gitinda gufungurwa kugeza mu mpera z’umwaka ushize arinabwo cyatahwaga kumugaragaro. Cyitwa Ruyi Bridge, kikaba cyubatse mu gace ka Zhejiang, bwa mbere ubwo bari barimo gukora inyigo yiri teme, benshi bumvaga ari inzozi bidashoboka ko iteme ryavugwaga mu mushinga rishobora kubakwa.

Rimaze no kuzura benshi bagize ngo bari kurota bitewe n’imiterere yaryo, nyamara iri teme rifite uburebure bwa metero 140, rirahari ndetse rimaze kwigarurira ba mukerarugendo baturutse mu bice byose byisi. Kuva ryafungurwa nta n’umwaka urashira ariko rimaze kwakira abashyitsi baje kurisura basaga ibihumbi 200.

Uburyo iri teme ryubatse rinyuranamo ndetse ibice bimwe byaryo biri hejuru y’ibindi, bituma abarisura bishimira kuhamara umwanya munini cyane. Iri teme nubwo ari ryiza ariko kurigendaho bisaba umuntu ufite umutima ukomeye kuko ryubakishije ibirahure yaba ku mpande ndetse no hasi aho abantu bakandagira, ibi bituma ubasha kureba munsi y’iteme kandi hari uburebure bukabije kuburyo uramutse ugira ubwoba bwinshi cyane utakwibeshya ngo urinyureho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.

Dore couple 5 z’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda zikunzwe cyane muri iyi minsi.