in

Dore couple 5 z’abakinnyi ba ruhago mu Rwanda zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 5 b’abanyarwanda yaba abakina mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ndetse n’abakunzi babo ndetse banakunzwe cyane.

Abakinnyi b’abanyarwanda bakina ruhago ni benshi bafite abakunzi ndetse n’ubwo bamwe babigira ibanga, bamwe banateye intambwe biyemeza kubana n’abo bihebeye.

1.Byiringiro Lague (APR FC)

Uyu ni rutahizamu wa APR FC, umwe mu bakinnyi bazwiho kugora ubwugarizi. Ni umwe mu basore batajya baterwa ipfunwe ko kuba yagaragaza umukobwa yihebeye, aho akunze gusanziga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Ari mu rukundo na Uwase Kelia, bamaze igihe bakundana aho mbere yo kwinjira muri APR FC(2018) yari mu rukundo n’uyu mukobwa.

2.Rwatubyaye Abdul

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul ari mu rukundo na Hamida Abdul uba mu magepfo ya Asia mu gihugu cya Indonesia.

Nyuma yo gutandukana na Umurerwa Chelina, akaza kuvugwa mu rukundo na Diddy d’Or, Rwatubyaye utamenyereweho guhisha amarangamutima ye mu rukundo, mu mpera za 2020 nibwo byamenyekanye ko ari mu rukundo n’uyu munyarwandakazi uba muri Indonesia na we udatewe ipfunwe no kuba umukunzi wa Rwatubyaye aho asigiye anavuga ko ari Mrs Rwatubyaye.

3.Bizimana Djihad

Bizimana Djihad ukinira wa Waasland Beveren mu Bubiligi, ari mu rukundo na Dalida Simbi umaze igihe aba mu Bubiligi ariko akaba ari umunyarwandakazi wagiyeyo afite imyaka 10.

Aba bombi bamenyanye muri 2018 ari nabwo bakundanye ubwo Djihad yiteuraga kujya gukina muri iki gihugu, bakaba bamaze imyaka irenga 3 bakundana.

Urukundo rwabo ntabwo rwakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru, cyane ko no ku mbuga nkoranyambaga zabo bagiye babihisha cyane ariko rimwe na rimwe umwe ugasanga yashyizemo post isa nigaragaza ko ari mu rukundo, inkuru ya mbere y’urukundo rwabo yanditswe mu ntangiriro za 2020.

Tariki ya 8 Werurwe 2021, nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi asaba Dalida ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

4.Muhire Kevin

Muhire Kevin umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Saham Club yo muri Oman, ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi, Cyuzuzo Delly aho bamaze imyaka irenga 4 bakundana.

Ntibakunze kuvugwa mu rukundo cyane kuko bari barahisemo kurugira ibanga, byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu mpeshyi ya 2019, gusa uko iminsi igenda ishira niko buri umwe guhisha amarangamutima ye ku wundi byagiye binanirana kugeza aho mu mpera za 2019 batangiye kugenda baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ubu urukundo rwabo ruratoshye mu Kwakira 2020 ubwo Kevin yizihizaga isabukuru, Cyuzuzo yamuhaye impano y’inkweto zo gukinisha(godiyo) ihagaze amadorali 400.

5.Kimenyi Yves

Kimenyi Yves kugeza ubu ni we munyezamu nimero ya mbere mu ikipe ye ya Kiyovu Sports akaba na kapiteni wayo, ni umusore utajya uhisha amarangamutima ye ku wo akunda, akaba ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine uzwi nka Kibaruma wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019.

Urukundo rwa bo rwamenyekanye muri Kanama 2019 ariko bakaba bari bamaze amezi agera kuri 2 bakundana, rukaba rugenda rukura umunsi ku munsi, bagenda bagaragaza ko baryohewe n’urukundo rwa bo bitewe n’amagambo asize umunyu bagenda bawirana ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.

Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.