in

Mu gihe abo mu miduha ya Kigali bari kurya agafiriti saa sita na nijoro, hari abari kurira bavuga ko bazinutswe ibiraya atari uko babyanze ahubwo ari ibiciro bihanitse

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko batibuka igihe baherukira kurya ibirayi mu gihe byari ibiryo by’ibanze mu miryango yabo kubera izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo, ku buryo ababitekereza bashyira mu mibare bakabona bidashoboka.

Abakora mu isoko rikuru rya Gisenyi riherereye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu baganiriye na RadioTv10 bavuze ko kubaho bikomeye.

Ibiciro by’ibiribwa byose byarazamutse, by’umwihariko iby’ibirayi, byo byageze ku rundi rwego ku buryo ababasha kubirya muri iyi minsi ari mbarwa, mu gihe byahoze ari ibiribwa by’ibanze.

Yaba ari abacuruzi ndetse n’abaguzi, buri we, afite icyo avuga ku biciro by’ibi biribwa. Umwe yagize ati “Nkiri muto ikilo cy’ibirayi cyaguraga ifaranga, none rero ubu ibirayi bitewe n’uko byabuze biri kugura 800, 700 gutyo none se urumva Atari ikibazo nyine. Narumvise ngo haje n’ibirayi biturutse hanze muri Kenya. None se mwigeze kubona Kenya igemurira u Rwanda ibirayi?”

Undi ati “Ntabwo nakubwira ngo mperuka kubirya ryari nabivuyeho, narabiretse ngura umuceri, nkagura kawunga kuko ni byo bitubuka abana banjye barya nkabona barahaze.”

Uyu muturage akomeza avuga ko, muri iyi minsi bibasaba imibare myinshi iyo bagiye guhaha. Ati “Ibirayi nguze ibilo 6, kugira ngo mu rugo turye imvange njyewe ubwanjye ni uko ngura ibiro 10 by’ibirayi, nawe urabyumva kuba na magana inani wumve amafaranga biri butware; none ibiro 10 niba turabirya ijoro rimwe urumva najya kugura ibirayi cyangwa nagura ibiro 2 by’umuceri Nkagura n’imboga?”

Undi nawe ati “Njyewe ntabwo narya ibirayi mfite abana 5 ntabwo nabirya, ubwo byasaba ko barya ibihumbi 6 saa sita na nimugoroba bakarya ibindi 6, ubwo se ayo mafaranga nayabona he?”

Abahinzi b’ibirayi, na bo bagaragaza intandaro yo guhenda kw’ibirayi, aho umwe agira ati “ifumbire ikigura macye wasangaga n’umukene ahinze ibirayi ku rugo, ugasanga ifumbire ntimuhenze akagura n’ibilo 3 cyangwa 5, ariko ubu ifumbire yarahenze cyane ubu ibirayi biri guhingwa n’abakire gusa rwose mujye mutuvuganira umuti n’ifumbire iyo biva bigabanuke abantu bongere bahinge ibirayi bigure nk’uko cyera byaguraga 300, 200 umuntu wese yumve ko yarya ibirayi.”

Ibi biciro bihanitse by’ibikoreshwa mu buhinzi ni nabyo impuguke mu by’ubukungu Dr Fidele Mutemberezi atunga agatoki mu kuzamura igiciro cy’ibirayi u bukungu, akavuga ko Leta hari icyo yakora kugira ngo igiciro cy’ibirayi kidakomeza gutumbagira.

Ati “Leta buriya hari ibyo yakora nko gushyiraho ibiciro, ishobora kuvanaho imisoro imwe n’imwe ubundi ika encourageant [gutera imbaraga] abahinzi nyine.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

11 umutoza Thierry Froger arabanza mu kibuga ubwo APR FC iraba ikina na Bugesera FC ubwoba ni bwinshi kubera icyo iyi kipe bagiye guhura imaze iminsi ikorera amakipe akomeye

Abaturarwanda bose basabwe kuba maso! Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze kuri uyu Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023 hagati ya saa 6:00 – 12:00