in

Miss Rwanda Muheto Divine yashimye Imana

Nshuti Divine Muheto yujuje umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda
Nshuti Divine Muheto yujuje umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine yashimye Imana ,ku mwaka amaranye ikamba rya Miss Rwanda yahawe mu ijoro ryo kuwa 19 Werurwe 2022 mu birori byabereye ku Intare Conference Arena.

Muheto Divine yabaye nyampinga w’u Rwanda wa 12 kuva iri rushanwa ryabaho , uyu mukobwa wahawe ikamba afite imyaka 19 ,yitabiriye iri rushanwa ahagarariye intara y’Uburengerazuba ,aho yaryitabiriye afite umushinga wo guteza imbere umuco wo kwizigama mu rubyiruko ,mu mushinga yari yise Igiceri youth program.

Muheto mu irushanwa rya Miss Rwanda yari afite numero imuranga ya 44 , uyu munsi uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram mu butumwa bumaraho amasaha 24 yasangije abamukurikira ifoto y’umunsi ahabwa ikamba maze agira ati :“Ndikuvuza induru nshima Imana”

Mu gihe mbere yaho nabwo yari yabanjeho ubutumwa bwagiraga buti :” Sinakwizera ko uyu munsi umwaka wuzuye (ibirori byatumye ahabwa ikamba bibaye)”

Muheto yahawe ikamba rya Miss Rwanda 2022 ,mu gihe ibisonga bye byabaye Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere ,mu gihe Kayumba Darina yabaye igisonga cya 2.

Nshuti Divine Muheto yujuje umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda 2022
Nshuti Divine Muheto yujuje umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda 2022

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yakinze abantu ibikarito mu maso ku nkoni bivugwa ko akubitwa akorera agashya imfura ye

Real Madrid iremera kongera kuba insina ngufi imbere ya FC Barcelona! Imibare iravuga iki?