in

Miss Ricca Michaella yahishuye ukuntu we na bagenzi be bakubiswe bazira Miss Mwiseneza Josiane

Mu kiganiro aherutse kugirana na Yago Tv kuri cyanyuze kuri youtube channel yitwa gutyo nyine, Miss Kabagema Ricca Michaella wabaye Miss Heritage 2019 yahishuye uburyo bagiye bakubitwa n’abafana ba Miss Mwiseneza Josiane.

Mu gihe umunyamakuru yari amubajije uko byari byafashe guhangana na Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda 2019 yatangajeko byari bikomeye cyane kuko abafana ba Josiane bari benshi cyane ku buryo ndetse hari n’igihe babakubise umunsi bari baje kwisokoresha imisatsi mu mugi.

Mu magambo ye Ricca Michaella yagize ati “Wamugenderaga kure kugirango abafana be batagukubita…. tuza gukoresha imisatsi mu mugi kwa Makuza twasanze abafana be buzuye muri car free zone, twahageze ubwoba buratwica turavuga tuti ese aha hantu habaye iki ….. mu gusohoka byari bikomeye ni escape plan nka zimwe ubona muri filime twasohotse mu maserie nuko nisanga ndi kumwe na Josiane, tugeze hanze abafane be baradututse bakanadukubita inshyi. 

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese guhoberana bigira akahe kamaro ku buzima bw’umuntu?

Uburyo 5 butandukanye wakwerekamo umukunzi wawe ko wamwimariyemo.