in

Ese guhoberana bigira akahe kamaro ku buzima bw’umuntu?

Kubera icyorezo cya Covid19, uburyo bukoreshwa mu gusuhuzanya bwarahindutse mu rwego rwo kwirinda. Kuri ubu ni ugupeperana cyangwa se mwakabya mugakozanyaho inkokora ku buryo ariko nta biganza bigera ku wundi.

Nyamara ntitwabura kuvuga ko bumwe mu buryo, mu bihe bisanzwe dukoresha dusuhuzanya harimo guhoberana. Aho abantu bahoberana, bakaba bahuza imisaya, cyangwa bagakandagurana mu mugongo (cyane cyane abakecuru), ubundi se mugahoberana mukagumanaaaaaaa (ku bakundana).

Reka tukubwire ibyiza n’akamaro byo guhoberana ku buzima

1. Kongera ubudahangarwa.

Iyo uhoberana, bizamura ibyiyumviro byawe ukumva hari utuntu tukwirukanse, ibi rero bituma umubiri ufungura imisemburo irwanya indwara ikongera ubuzima bwiza maze ubudahangarwa bukazamuka.

2.Umunezero

Iyo uhoberana hari imisemburo irekurwa n’ubwonko, umwe muri yo ni umusemburo wa oxytocin umusemburo w’urukundo. Bituma wumva uguwe neza. Ibi bigabanya uburibwe, kwigunga, agahinda n’ishavu ndetse ukumva ikiniga cy’ibyishimo kirakuzuye.

3. Kongera umubano.

Cyane cyane ku babyeyi n’abantu bakundana, iyo muhoberana byongera ubushuti n’umubano hagati yanyu. Umwana ugukumbuye azaza ahite aguhobera (akuyambira) . ibi ni ikimenyetso cy’uko kuri we guhoberana byerekana umubano n’urukundo. Ni kimwe no ku nshuti.

4. Byongera ubusabane.

Kwa kurekurwa kwa oxytocin bitera ibitekerezo byiza hagati y’abahoberana bityo muri rusange bigatuma ibyo muganiriye mubasha kubyumva kimwe kandi bitera ubusabane mu nshuti muri rusange.

5.Bituma uvuga make.

Niba wishimiye umuntu, wishimiye ibyo akubwiye cyangwa agukoreye, muhobere. Byo ubwabyo bizavuga byinshi kurenza amagambo. Niba wakosheje akakubabarira, muhobere, niba aguhuurije, muhobere nko kumwereka ko wumva unyuzwe n’ibyo agukoreye.

6. Kongera urukundo

Iyo duhoberana ubwonko burekura umusemburo wundi witwa dopamine. Uyu musemburo ugenzura ibyerekeye imibanire, ibyishimo. Iyo uhobera uwawe kenshi, bituma arushaho 7. kugukunda no kugukumbura iyo utamuri hafi.

None se ubu igihe bizaba byemewe ni iki izakubuza kwihoberera abawe? Gusa ntuzahobere umukora imbagara, uzamuhobere umugumane nk’iminota ibiri kuzamura ubundi wumve umunyenga w’umuhobero

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu umugabo ashobora gukundira umugore akamurutisha abandi.

Miss Ricca Michaella yahishuye ukuntu we na bagenzi be bakubiswe bazira Miss Mwiseneza Josiane