in ,

Menya byinshi kuri Mama Teresa,abenshi bafata nk’intwari mu buzima bwa buri munsi

Ku cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2013, Mama Teresa, umubikira wamenyekanyeho gufasha abatagira kivurira ku Isi yose yagizwe umutagatifu na Papa Francis imbere y’imbaga y’abakirisitu.

Izubarirashe.rw twabashakiye amateka y’uyu mutagatifu mushya, uvugwaho kuba yarakoze ibitangaza byo gukiza abantu nyuma yo gupfa.

Nk’uko bitangazwa na http://www.biography.com/ , Umubikira w’umumimisiyoneri mu idini gatulika Mama Teresa yavutse ku wa 26 Kanama 1910, avukira muri Repubulika ya Macedonia, abatizwa Agnes Gonxha Bojaxhiu.

Papa we yari rwiyemezamirimo wapataniraga amasoko y’ubwubatsi, akaninjiza imiti n’ibindi bicuruzwa mu gihugu. Umuryango wa Agnes wari ukomeye ku myizerere y’idini gatulika.

Mu 1919 ubwo yari afite gusa imyaka 8, papa we yararwaye apfa mu buryo butunguranye. Impamvu y’urupfu rwe na n’ubu ntiramenyekana, gusa hari abavuka ko yaba yararozwe n’abanzi be b’abanyapolitiki dore ko yanagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cye ku ngoyi y’abakoloni.

Mama wa Agnes yari umugore wakundaga igikorwa cyo gufasha abatishoboye. N’ubwo yapfakaye mu buryo butunguranye, ngo inshuro nyinshi yatumiraga abantu bashonje n’abakene maze bagasangira ifunguro iwabo.

Kimwe mu byo yatoje umukobwa we akiri muto, ni ugusangira n’abababaye buri kintu cyose afite kabone n’iyo cyaba gitoya.

Agnes yize amashuri abanza mu ishuri ry’ababikira, ayisumbuye ayakomereza mu ishuri rya Leta. Nk’umukobwa, yaririmbaga muri korali y’aho yari atuye. Ku myaka 12, ngo ni bwo yumvise umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, hanyuma mu mwaka wa 1928 afata icyemezo cyo kwinjira mu muryango w’abihaye Imana w’ababikira ba Loreto mubi Dublin.

Amaze kuhagera, ni bwo yafashe izina rya Sister Mary Teresa, mu rwego rwo kwiyambaza umutagatifu Therese wa Lisieux.

Mu mwaka wakurikiyeho, yagiye mu Buhinde mu gace ka Darjeeling nk’umunovisi, hanyuma mu 1931 asezerana bwa mbere, ahita anoherezwa i Calcutta kwigisha mu ishuri ry’abakobwa ry’ababikira bo mu muryango w’aba Loreto ryashyiriweho abana bakomoka mu miryango ikennye cyane yo mujyi wa Bengali.

Mu 1937, ni bwo yasezeranye burundu nk’umubikira w’umu Loreto, asezerana ubukene, ubumanzi no kubaha nk’umuco w’aba Loreto, ahita anahabwa izina rya Mama Teresa.

Ubwo yari umurezi, ngo yarangwaga n’umutima w’impuhwe n’imbabazi ku bakene no ku bababaye, kugeza igihe yagiriye uwundi muhamagaro.

Mu 1946, ubwo Mama Teresa yari muri gari ya moshi ajya munsi y’umusozi wa Himalaya mu mwiherero, ngo Yezu yaramuvugishije amusaba kureka kwigisha akajya gufasha abakene n’abarwayi batagira kivurira mu mujyi wa Calcutta.

Mu 1948, Mama Teresa ni bwo yahawe uruhushya n’umuryango w’aba Loreto yari yarasezeranyemo rwo kujya gukomeza umuhamagaro we. Nyuma y’amezi 6 yihugura mu buvuzi, ni bwo yaje Calcutta afite intego yo kwita ku batagira kivurira.

Agitangira, yafunguye ishuri ry’ubuntu anashyiraho ahantu hagenewe abafite indwara zidakira bategereje gupfa, asaba ubuyobozi bw’umujyi kumufasha. Mu 1950, ni bwo yatangije umuryango w’ababikira ba charité, abenshi muri bo bakaba ari abo bigishanyaga.

Uko umuryango we wagendaga waguka, ni ko ubufasha ku bantu bababaye bwagendaga bwiyongera mu Buhinde no ku Isi yose. Mu myaka yakurikiyeho, Mama Teresa yashinze orphelinat, ahantu hagenewe abarwayi b’ibibembe, amavuriro n’ibindi.

Mu 1971, Mama Teresa yagiye mu mujyi wa New York gufungura unuryango wa Charité, nyuma yaho ajya no mu bihugu by’abayisiramu akajya afasha abana bo mu madini ya Islamu n’abakirisitu.

 Ababikira bo mu muryango wa Charité b’i Calcutta bakurikiranye umuhango kuri televiziyo wo kugira Mama Teresa umutagatifu (Ifoto/AFP)
Ababikira bo mu muryango wa Charité b’i Calcutta bakurikiranye umuhango kuri televiziyo wo kugira Mama Teresa umutagatifu (Ifoto/AFP)

Mu 1985, Mama Teresa yavugiye mu nama ya ONU ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 40 ubayeho, anaboneraho gufungura ahantu hagenewe kwita ku bantu banduye agakoko gatera SIDA muri New York.

Ubwo yapfaga mu 1994, umuryango we wari ufite ababikira ibihumbi 4 ku Isi yose, hakiyongeraho ibihumbi byinshi by’abakorerabushake bakoreraga mu bihugu 123 ku isi yose.

Mama Teresa kandi yanahawe ibihembo bitandukanye nka Jewel of India gifite agaciro kanini mu bihembo byose bigenerwa abasivile muri iki gihugu, umudali wa zahabu yahawe n’itsinda ry’amahoro ryo mu Burusiya ndetse mu 1979 yahawe igihembo cy’amahoro “Nobel Peace Prize” mu rwego rwo kumushimira ubufasha agenera abantu bababaye cyene ku isi.

Hari ibibi bimuvugwaho

N’ubwo Mama Teresa ashimwa na benshi, ntihabuze ibimuvugwaho bibi. Uyu mubikira ntiyemeraga na gato ibyo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bw’imiti, ntiyanemeraga gukuramo inda. Yigeze kuvuga ko gukuramo inda ari cyo kintu kirusha ibindi gusenya amahoro ku isi.

Abandi bavugaga ko Mama Teresa akoresha abakene mu kugera ku byifuzo bye. Bavugaga ko ashyigikira ibitekerezo n’imyizerere ituma ubukene bugumaho.

Ibitangaza bimwitirirwa byabaye nyuma yo gupfa…

Mu 2002, Ubuyobozi bwa Vatikani bwemeye igitangaza cyabereye ku mugore w’Umuhinde wari urwaye ikibyimba mu nda, maze nyuma yo gushengerera biyambaza Mama Teresa arakira, aho hari ku isabukuru ya mbere y’urupfu rwe mu 1998.

Ku wa 17 Ukuboza 2015, Papa  Francis yemeje igitangaza cya kabiri cyitirirwa Mama Teresa, aba yujuje ibisabwa kugira ngo agirwe umutagatifu. Icyo gitangaza cyabereye kuri Marcilio Andrino, umunya Brezil wari wagaragayeho uburwayi bwo mu bwonko akajya no muri koma.

Umugore n’inshuti bamusengeraga biyambaza Mama Teresa, maze ubwo umuntu wabo yajyanwaga kubagwa ahita akanguka atakibabara n’ibimenyetso by’uburwayi byasibanganye.

Mama Teresa yagizwe umuhire na Papa Yohana Pawulo wa II ku wa 19 Ukwakira 2003, intambwe y’ingenzi iganisha ku kugirwa umutagatifu.

Ku cyumweru tariki ya 4/9/2016 ni bwo Papa yagize Mama Teresa umutagatifu, imbere y’imbaga y’abakirisitu bari baturutse impande zose z’isi bateranira imbere ya Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero I Vatican, mbere y’umunsi umwe ngo yuzuze imyaka 19 apfuye.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu utazi kuri Miss Kundwa Doriane n’amafoto ye utigeze ubona na rimwe

19 Times People Randomly Ran Into Celebrities On Planes