in

Meddy yongeye gushimangira bidasubirwaho ko arenze The Ben

Kuva mu mwaka wa 2009 ubwo Meddy na The Ben batangiraga kumenyekana cyane abafana babo bakomeje kugenda babagereranya bashaka kureba urenze undi hagati yabo. Muri icyo gihe byari bigoranye kuba wahamya ko umwe arenze undi murabyibuka hari n’igihe The Ben yigeze gutsindira Award ariko abafana ba Meddy bari muri stade bateza akavuyo bibangombwa ko aba bahanz bombi bagabanywa igihembo.

Kuri ubu rero siko bikemeze kuko Meddy amaze kugaragaza ko ari ku rundi rwego ugereranije na The Ben. Bitewe nuwo ufana muri aba babiri bishobora kukugora kwemera ko undi amurusha gusa nkuko umugabo Jay Z yabivuze “Men lie women lie numbers don’t”, “abagabo barabeshya, abagore barabeshya gusa imibare yo ntibeshya”, aha tugiye kubagereranya tugendeye ku mibare ya views zabo nta by’amarangamutima.

Nkuko mu bizi hashize igihe gisaga ukwezi aba basore bombi bashyize ahagaragara indirimbo bombi gusa indirimbo Dusuma ya Otile Brown afatanyije na Meddy ifite view zigera kuri miliyoni 3 mu gihe iya The Ben Ngufite ku mutima ifite views ibihumbi bitageze kuri maganane byumvikanako iyikubye hafi inshuro icumi ndetse yewe iyi ndirimbo mu gihe cy’ukwezi kumwe ifite views ziruta izi indirimbo The Ben ubwe yakoranye na Otile Brown mu mwaka ushize, gusa nkuko abafana ba The Ben babigaragaje kuri Twitter ngo indirimbo Dusuma ntikwiye kubarwa kuri Meddy ngo kuko yasohotse kuri Youtube Channel ya Otile kandi arazwi cyane muri Kenya.

Ibi rero bikaba byatumye tujya kureba kuri channel zabo bwite, gusa nkuko namwe mushobora kubyibonera kuri aya mafoto naho biragaragara ko Meddy amaze kwanikira The Ben, kuko aho indirimbo imaze kureba cyane kuri channel ya The Ben ifite views miliyoni 3 gusa, Meddy ubu afite indirimbo ibarirwa muri views miliyoni 30 zose. Ndetse yere indirimbo The Ben amaze kugaragaramo ifite views nyinshi kuri Youtube ni Lose Control yafatanyije na Meddy.

Ibi rero bikaba bigaragaza ko umuhanzi Meddy kugeza ubu amaze kwanikira bagenzi be b’abanyarwanda, gusa nanone The Ben nawe umuntu ntiyakwirangagiza uburyo yamenyekanishije muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zitandukanye ziri mu ndimi z’amahanga ndetse n’ibitaramo bitandukanye yagiye yitabira.

Ese wowe muri aba ufana nde??

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya akayabo Neymar wahoze akina ku muhanda yinjiza.

Umunyamakuru ukomeye wa RBA yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (AMAFOTO)