Mu cyumweru gishize umuhanzi The Ben yerekeje muri Leta zunze umwe z’Amerika mu mugi wa Chicago ari nawo yahoze abamo mbere yo kugaruka i Kigali. Uyu musore rero akaba yargaiye asize umukunzi we ari we Miss Pamella muri Africa, aho nawe yarigiye kwishimisha muri Kenya yizihiza isabukuru y’amavuko.
Nyuma y’iminsi mike rero ageze Chicago, The Ben akaba yatangiye gukumbura umukunzi we Pamella nkuko yabigaragaje ku ifoto ya Pamella aheruka gushyira kuri Instagram aho The Ben yahise ashyiraho comment y’umutima.

The Ben akaba yarasubiye Amerika nyuma y’igihe gito we na Pamella batanagje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka bakundana mu ibanga.