in

Abahanzi nyaRwanda bakundana n’abakobwa beza kurusha abandi (Video)

Muri showbiz nyaRwanda abastar cyangwa se ibyamamare byinshi bikunze guhisha ko biri mu rukundo ndetse akenshi niyo babyemeye ko bari mu rukundo usanga rimwe na rimwe bahisha umuntu bakundana nawe, mu rwego rwo ku murinda abafana bajya bamwibasira bavuga ku nenge ze n’ibindi nkibyo.

Nubwo bwose gushyira ahagaragara uwo mukundana rimwe na rimwe bijya biba bibi, akenshi na kenshi usanga hari abibikuramo inyungu nyinshi kuko bibongerera ubwamamare bwabo cyangwa se uburyo ba “trending” cyane cyane iyo umukunzi wabo nawe asanzwe ari icyamamare, aha twafat nk’urugero kuri couple ya Beyonce na Jay Z cyangwa se iya Kanye West na Kim Kardashian zagiye zituma aba bahanzi barushaho kuba ibyamamare ku rwego mpuza mahanga ndetse ari nako binjiza amafaranga menshi bitewe n’urukundo rwabo.

Ibintu nkibi rero ntibiratangira kugaragara cyane muri Showbiz nyarwanda gusa nanone hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye berekana abakobwa ku mugaragaro ndetse hari nabandi bikekwa ko bari mu rukundo n’abakobwa n’abakobwa bafite uburanga buhebuje.

Uyu munsi tukaba twabakoreye urutonde rw’abahanzi nyarwanda bivugwa ko bakundana n’abakobwa beza kurusha abandi.

Meddy na Mimi

Umuhanzi Ngabo Medard benshi muzi nka Meddy hashize igihe kirenga imyaka igera kuri itatu ari mu rukundo  na Mimi, umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, abafana benshi ba Meddy bakaba bategereje ko akora ubukwe n’uyu mukobwa dore ko yanamaze kumuzana kumwereka umuryango we hano mu Rwanda ndetse kuri ubu aba bombi barabana muri Leta z’unze ubumwe z’amerika. Mu minsi iri imbere kandi bikaba bitaganyijwe ko bazasora amashusho yerekeye ubuzima bwabo bamaze iminsi bakorerwa na Lick lick.

 

The Ben na Miss Uwicyeza Pamella

Miss Pamella ari kumwe na The Ben

Iyi couple kugeza nubu ntiraba official gusa kuva umwaka ushize wa 2019, umuhanzi The Ben afitanye umubano wihariye n’umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2019 ariwe Pamella Uwicyeza bitewe n’amafoto atandukanye ndetse na video by’uyu mukobwa yagiye gusura The Ben mu rugo afite hano mu Rwanda benshi mu bafana babo bakaba bemeza ko bakundana.

Lil G na Gigi Ketia

Umuhanzi Lil G ubwo aheruka kuganira na Ymabi Tv yahishyuye ko yatangiye gukundana na Ketia akiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu gihe Ketia we yigaga mu wa mbere, nubwo mu hagati aho Lil G akundanye byeruye n’undi mukobwa witwa Benitha, ubu ngo we na Ketia baracyakundana nkuko Lil G ubwe yabyivugiye.

 

Bonus:

Platini ejo bundi yareruye abwira Miss Keza Joannah ko amukunda kuri Twitter gusa kugeza ubu ntago turamenya niba yarimo yikinira cyangwa se yari afite gahunda.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo 5 butandukanye wakwerekamo umukunzi wawe ko wamwimariyemo.

Niba uri umugabo ushaka kubaka urugo rwiza iga kwihanganira iyi mico y’umukunzi wawe.