in

Meddy yatinze aziko azakumburwa none yaragarutse asanga yaribagiranye

Ngabo Meddy wubatse izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za America akaba ariho abana n’umugore we Mimi.

Meddy uzwiho kugira abafana benshi bakurirana ibihangano bye cyane, akaba yaramaze igihe kirenga umwaka  wose adasohora indirimbo ibyo bikaba byaramugabanyirije umubare w’abamukurikirana.

Uyu mugabo yaramenyereweho gukora indirimbo ikarebwa n’abarenga miriyoni mu minsi 2 ariko ubu byaranze ku ndirimbo aherutse gushyinze bita Gratefull kuko iyi imaze igihe kigera ku kwezi imaze kurebwa n’abantu ibihumbi maganinani gusa.

Meddy afatwa nk’uwa mbere mu Rwanda ukurikiranwa n’abantu benshi aho akurikiranwa n’abarenga miriyoni ku rubuga rwa YouTube.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo inzara yamukuye aho yaramaze iminsi itandatu yihishe

Bruce melodie yatumye abantu bahagarika ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga bamwerekezaho amaso -AMAFOTO