in

Umugabo inzara yamukuye aho yaramaze iminsi itandatu yihishe

Umugabo w’itwa Paschal Kaigwa Mariseli w’imyaka 21, w’ahitwa Bukoba muri Tanzania, akekwaho kwica uwitwa Hadija Ismail w’imyaka 29, mbabanaga mu nzu amukubise ikintu mu mutwe, ubu ari mu maboko ya Polisi yo mu Ntara ya Kagera, nyuma yo kumara iminsi itandatu (6) yihishe , maze inzara ikamuvana aho yari yihishe.

Polisi yatangaje ko yafashe uwo ukekwaho ubwicanyi, nyuma y’uko inzara imuririye aho yari yihishe muri iyo minsi itandatu, nyuma akahava ajya gusaba ibyo kurya kwa nyirasenge ahitwa Kashai Katotorwansi – Bukoba.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera, William Mwampaghale yemeje ko yafashe uwo Kaigwa, ubu ikaba ikimukoraho iperereza kugira ngo nirirangira azagezwe imbere y’urukiko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amakosa 3 abantu bakunze gukora bibwira ko bari kurwanya ibiheri byo mu maso

Meddy yatinze aziko azakumburwa none yaragarutse asanga yaribagiranye