in

MC Nariyo yahishuye ukuntu yari yishwe n’urumogi, gukizwa byanze agarutse mu mwuga

Umwe mu bakora umwuga wo kuyobora ibiganiro ku bitaramo bigiye bitandukanye, abenshi bita MC cyangwa se abashyushya rugamba, Mc Nario, yavuze ibyago byamubayeho ubwo yari yasomye ku rumogi.

Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv, yatangajeko kunywa urumogi ari bibi cyane, ndetse anasobanura ukuntu byamugendeye ubwo yageragezaga gusomaho ngo yumve.

 

Yasobanuyeko akimara gusomaho yatangiye gutitira ndetse akumva umubiri wose arakonje agatangira kumva umutima utera cyane Wenda kumuvamo bitewe n’ibyo yari amaze kunywa.

Uyu mushyushya rugamba Mc Nario tubibutseko yari yaravuye muri uyu mwuga ahubwo akajya mu gakiza, gusa ubungubu akaba yagarutse.

MC Nario kandi yatangajeko hari ibintu yahagaritse gukora, nubwo bwose agarutse muri uyu mwuga wo kuyobora ibitaramo, harimo gutanga abakunzi(Pass), ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ariko ubundi mwasubiranye sha” Ariel Wayz yagiriwe inama iruta izindi

Umusore yazinutswe mu Kiliziya kubera ibyo yahaboneye biteye ubwoba