in

Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yavuze ko afite umuti wazahura umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ngo urahenze

Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu , yavuze ko afite umuti wavura umupira w’amaguru mu Rwanda , yemeza ko ubwo yatsindwaga  muri 2014 mu matora ya Ferwafa, atari uko yarushijwe ahubwo habayemo ruswa , yemeza ko Ferwafa itayoborwa na president wayo.
 
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko afite umuti wazahura umupira w’amaguru mu Rwanda , gusa avuga ko awugurisha atazawutangira ubuntu, mu magambo ye yagize ati ” mfite umuti ,ntabwo nawubabwira kuko ndawucuruza “.
Mbanda avuga ko atigeze ahangana na Nzamwita Vincent De Gaule mu matora ya 2014 , kuko ngo amatora atabaye ahubwo habayeho gushyiraho umuntu , ndetse yemeza ko habayemo amanyanga.
kuri iyi ngingo yagize ati” Ntabwo nigeze mpangana na De Gaule, De Gaule se ni iki? umunyamakuru ati” yabaye president wa Ferwafa”, Mbanda ati”ntabwo yigeze amuba , hari abandi bamuyoboreragamo, amatora mbere y’amatora se abaho? , urakoresha inama kwa kanaka bakabaha amabwiriza barangiza bakabaha amafaranga , mwarangiza ngo mugiye gutoranya abantu? nta n’umunsi numwe yabaye president wa federation,hari abandi bayiyoboraga “.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kiyaga cya Kivu hatoraguwe umurambo w’umuziranenge ahambiriye mu mufuka

Bajya bavuga ngo akaruta akandi karakamira! Rutahizamu Ani Elijah wirutsweho n’amakipe menshi birangiye asinyiye ikipe itinyitse hano mu Rwanda