in

Marcus Rashford yatabaye ikizungerezi gikinira Aston Villa

Marcus Rashford, rutahizamu wa Manchester United yatabaye Alisha Lehmann usanzwe ukinira Aston Villa y’abari n’abategarugori.

Ikinyamakuru Daily Mail , dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye ubwo aba bombi bari mu kabyininiro ( Night Club) i Manchester.


Marcus Rashford yaje kubona itsinda ry’abagabo ryari rikurikiye abakobwa bari kumwe na Alisha Lehmann, Rashford akibababona we wari usanzwe uzi uyu mukobwa ukomoka mu Busuwisi ariko akaba akinira Aston Villa WFC , yahise aza atora uwo mukobwa amukiza abo bagabo.
Marcus Rashford yashimiwe n’abantu benshi kubera gukiza uwo mukobwa abo bagabo bagaragara nk’aho bashakaga amahane. Rashford agafata umwanzuro wo kumujyana kwicarana nawe muri VIP kandi aribwo bwa mbere bahuye.
Bivugwa ko Alisha Lehmann akundana na Douglas Luis nawe ukinira Aston Villa

Alisha Lehmann Ni umukobwa ukundwa cyane n’abatari bake kubera uburanga bwe ndetse akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni 13 kuri Instagram.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urugamba rugeze mu mahina! Ese ni Kiyovu Sports, Rayon Sports cyangwa na APR FC? Dore imikino 3 buri kipe isigaje tukamenya iterura igikombe

Bahati agiye kurushinga