in

Manzi Thiery nyuma yo gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports ari mu gihirahiro kubera amakipe 2 akomeye muri Afurika arimo kumurwanira

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Manzi Thiery udafite ikipe muri iyi minsi yabuze ikipe n’imwe yahitamo mu makipe abiri arimo kumushaka cyane kandi akomeye muri Afurika yose.

Manzi Thiery wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda nyuma yo gusezererwa na FAR Rabat yo mu gihugu cya Marocco, ntakipe n’imwe arabona yakerekezamo ibintu bitari gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abakunzi b’uyu mukinnyi muri rusange.

Muri iki gihe cyose Manzi Thiery amaze nta kipe afite, yabaga hano mu Rwanda ari nako aganirizwa n’amakipe menshi akina Shampiyona nyarwanda ariko uyu mukinnyi akomeza kuyatera utwatsi avuga ko atagaruka gukina mu Rwanda kandi hari amakipe umuntu umushakira amakipe arimo kuganira nayo, gusa ubu uyu musore ari mu gihirahiro nyuma yo gushakwa n’amakipe 2 akomeye muri Afurika.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Manzi Thiery yumvikanye na Kaizer chiefs yo mu gihugu cya Afurika yepfo, mu gihe atarajyayo ngo abashe kuba yashyira umukono ku masezerano ahita ahamagarwa na Al Hilal Omdurman yo muri Sudan, imusaba ko atagira indi kipe asinyira ahubwo yaza bakumbikana bakamuha icyo ashaka ariko agakinira iyi kipe itozwa na Florent Ibénge.

Uyu musore kugeza ubu ntabwo azi aho azerekeza cyane ko n’ikipe ya Rayon Sports itarakurayo amaso bitewe n’ibibazo ifite mu mutima w’ubwugarizi. Abakinnyi iyi kipe y’abafana benshi ikeneye harimo n’abamyugariro ariyo mpamvu bakomeza kuvugana n’uyu musore nubwo yavuye muri iyi kipe bitameze neza.

Manzi Thiery amakuru ahari ni uko akirimo kwibaza niba arajya muri Keizer Chief yashakiwe n’uwushinzwe kumushakira amakipe kandi hari n’iyi yo muri Sudan yo ubwayo irimo kumwishakira ku bubi na bwiza, bivuze ko ho gukina byaba ari urucabana.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Manchester United itewe gapapu na Liverpool ku mukinnyi ukomeye

Umunyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda yahawe imodoka y’umuturika n’umugabo we