in

Maitre Nzovu asutse amarira kubera ubuhemu bwa Rocky Kirabiranya(Video)

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru yavugaga uburyo Rocky Kimomo wamamaye mu Agasobanuye yariye amafaranga agera kuri miliyoni 6 yari yarahawe kugirango ajye asobanura filime ya Maitre Nzovu yari imaze kwamamara mu Rwanda ikundwa n’abatari bake.

Mu nkuru ya Dream Tv kuri shene ya Youtube yagaragaza ko uyu musobanuzi yari yaragiranye amasezerano na Igwe Media hanyuma akaza kutayubahiriza birakarangira iyi filime ihagaze.Kuri ubu Maitre Nzovu wakinaga muri iyi filime na we ari mu gahinda kubera ibyo Rocky yabakoreye.Mu mashusho dukesha Dreamtv.rw  Maitre yagaragaye avugana ikiniga avuga ko filime ye yahagaze kubera uyu Rocky wabahemukiye.

Yagize ati:” Rocky yaratubeshye, niho nakuraga amaramuko,none abana banjye hari igihe baburara.”

Maitre Nzovu yakomeje avuga ko Igwe Media yamaze igihe ibahemba kandi iyi filime yarahagaze ariko ko ubu ngubu ubuzima butarimo kugenda neza mu rugo kwa Maitre Nzovu.

https://www.instagram.com/p/CUTHlcEqnS8/?utm_medium=copy_link

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wagaragaye agurisha impyiko ye yateye abantu ikiniga.

Amagambo akomeye Papa Sava yabwiye Meddy kubera indirimbo ye.