in

Liverpool ikomeje kuberwa no kwikorezwa urubwa

Ikipe ya Liverpool yakubiswe na Brighton and Hove Albion  ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo mu ijonjora rya kane w’igikombe cya FA mu gihugu cy’u Bwongereza. Uyu mukino wabereye kuri American Complex Stadium ikibuga cy’ikipe ya Brighton itangira saa kenda n’igice.
Ikipe ya Liverpool itari yarabashije gutsinda Brighton mu mikino ibiri yose yari yarabahuje muri uyu mwaka w’imukino kuko imikino ibiri yari yarabahuje Brighton banganyije umwe ibatsinda undi harimo uwo iheruka kubatera ibitego bitatu muri Shampiyona

.


Umutoza wa Brighton wari wakiriye umukino yari yabanje mu kibuga abakinnyi Steele; Lamptey, Dunk, Webster, Estupinan; March, Mac Allister, Gross, Mitoma; Ferguson na Welbeck.
Liverpool niyo yatangiye umukino neza kuko ku munota wa 30 Harvey Elliot yatsinze igitego cya mbere ahawe umupira na Mohamed Salah.
Jürgen Kloop utoza Liverpool yari yahise kubanza mu kibuga  Alisson; Alexander-Arnold, Konate, Gomez, Robertson; Bajcetic, Thiago, Keita; Elliott, Salah na Gakpo.

Ikipe ya Brighton isanze ishobora Liverpool cyane yabihamije ku munota wa 39 ubwo Lewis Dunk yatsindaga igitego ahawe umupira na Taliq Lamptey.

Liverpool yaje guterwa igitego cya kabiri ku munota wa 92 gitsinzwe na Mitoma ahawe umupira na Estupinan ku ruhande rwa Brighton, Liverpool iba inasezerewe mu murushanwa arimo FA Cup na Carabao.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yavuze impamvu yo gukinisha League kandi yaragurishijwe

Umutoza wa Mukura Victory Sports yahishuye umukinnyi wa Rayon Sports w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda