in

APR FC yavuze impamvu yo gukinisha League kandi yaragurishijwe

Nyuma y’uko Kiyovu Sports ireze APR FC ko yakinishije Byiringiro Lague kandi yaramaze kwerekanwa n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, APR FC nayo yagize icyo ibivugaho.

Umuvugizi wa APR FC Tony Kabanda yatangarije Igihe ko Byiringiro Lague atararekurwa n’ikipe ya APR FC n’ubwo yamaze kumvikana na Sandvikens, bikaba bitamubuza gukinira APR FC mu gihe agihari.

Sandvikens IF iherutse kwifashisha imbuha nkoranyambaga zayo itangaza Lague nk’umukinnyi wa yo mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere.

Nubwo iyi kipe yamaze kumvikana na APR FC bakagura uyu mukinnyi, amakuru avuga ko Transfer ye imukura muri APR FC imujyana muri Sweden itarakorwa ari na yo mpamvu yakinnye uyu mukino, ikindi ni uko isoko ryafunzwe ku bakinnyi binjira muri shampiyona y’u Rwanda atari abayisohokamo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Juvenal Mvukiyehe wa Kiyovu yariye karungu, yatangaje ibiri bukurikireho mu gihe FERWAFA idahannye APR FC

Liverpool ikomeje kuberwa no kwikorezwa urubwa