in

Lionel Messi mu nzira zisoka muri PSG yambara ‘Visit Rwanda’ akigira kurya amamiliyari y’abanyamerica

Mu gihe amasezerano ya Lionel Messi muri Paris Saint Germain isanzwe yambara umwambaro wa ‘Visit Rwanda’, ari kugera ku ndunduro. Inter Miami yo muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS), niyo iri kumwifuza cyane.

Nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi ahesheje ikuzo igihugu cye cya Arijantine, amakuru menshi yavugaga ko Messi agiye kongera amasezerano muri PSG, ariko aho iviriye muri Uefa Champions League, Inter Miami y’umunyabigwi wayikiniye, David Beckham, ishyiramo imbaraga ngo nayo imwegukane.

Ikinyamakuru L’Equipe kivuga ko Inter Miami izi neza igisobanuro cyo kuzana Lionel Messi muri Shampiyona ya Major League Soccer, ko yazamura isura yayo ndetse n’iy’ikipe.

Kigira kiti “Muri Kamena 2021 yarabigerageje mbere y’uko Messi asinyira PSG. Ntabwo rero ari akazi atangiye nonaha, kuko no muri Qatar yaramwegereye.”

Messi miliyoni zirenga $140 ku mwaka ziramutegereje, inzu nziza hafi y’ikibuga gishya cya Inter Miami ndetse n’andi masezerano ku ruhande y’ubufatanyabikorwa naramuka yemeye kujyayo.

Amasezerano ya Lionel Messi muri PSG yatangiye muri Kanama 2021, azarangirana na Kamena 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro benshi tutazi bwo gutanga isezerano ukoresheje agatoki gahera (guteega))

Umukinnyi umwe wa Rayon Sports ni we utigeze ababazwa no gutakaza amanota kuri AS Kigali