in

Leta yemeye ko abaturage bagiye kumara uyu mwaka wose batishyura amazi n’amashanyarazi

Mu gihugu cya Chad, Leta nyuma yo kubona ko ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu , Ku wambere w’icyi cyumweru yatangaje ko abaturage bagiye guhabwa amazi y’ubuntu ndetse n’umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu.

Leta kandi yatangaje ko abantu bazacana ndetse bakavoma ku buntu kugera mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Si ibyo gusa kuko Leta y’icyi gihugu yatangaje ko igiye kugabanya imisoro ku bijyanye na peteroli ndetse na transipoti mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ingendo kuko byari byazamutse mu mezi yashize bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.

Abaturage b’iki gihugu bavuga ko bakomeje gushimishwa nibyo ubuyobozi bwabo buri kubakorera muri iki gihe isi ihanganye n’inzara.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Abdallah: Umukuru w’umuryango w’aba Islam yapfuye

Leta yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange mu Rwanda