in

Leta yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, bivuze ko igiciro umugenzi azajya yishyura ngo atege bisi kigiye kwiyongera.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangarijwe mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Iyo nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.

Mu bindi byatumaga nkunganire idakurwaho, ni uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.

Izi mpinduka zose zizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Leta yemeye ko abaturage bagiye kumara uyu mwaka wose batishyura amazi n’amashanyarazi

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika imikino 6 yose