in

Kwitwa umugore wa mbere mubi ku isi yabibyajemo amamiliyari(Amafoto) – Shira amatsiko

Elisabeth Anne Velásquez w’imyaka 33 uzwi ku izina rya Lizzie Velásquez afatwa nk’umugore mubi ku isi, yavukiye muri USA muri Leta ya Texas, yavukiye imburagihe afite ibiro bibiri, avukana uburwayi bwafashe umubiri we bituma agaragara nk’ushaje byatumye agendana igikomere.

Ku myaka 17, Lizzie Velásquez yaje gutumirwa mu kiganiro kuri televiziyo, amashusho ye asakara ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, abamubonyeho batangira kumwita umugore mubi ku Isi bituma amenyekana.

Ubwo hatangiye guhererekanwa amagambo mabi amuvugaho, amafoto ye ahererekanwa ku bwinshi, aho aciye bakamwitegereza cyane kurusha mbere atarajya muri icyo kiganiro, ibyo byose byamwangirije mu mutwe bikomeye cyane.

Gusa amaze kwiyakira, muri 2014 yatangiye urugendo rwo kuganira n’abantu batandukanye ku ngingo ivuga ngo “Ni gute usobanura uwo uri we”, amashusho ye yatangiye kurebwa cyane n’abarenga miliyoni 54 z’abamukira kuri YouTube.

Lizzie Velásquez kandi yanditse ibitabo nka ‘Lizzie Beautiful’, ‘The Lizzie Velásquez story’ kivuga ku buzima yahuye nabwo kuva akivuka, n’amabaruwa nyina umubyara yamwandikiraga akiri muto yamuhaga kugira icyizere cy’ejo hazaza

Lizzie yanditse ibindi bitabo birimo ‘Be Beautiful, Be you’ avuga ku byiza byo kumenya uwo uri we, impano n’imigisha ufite ku giti cyawe, ‘Choosing happiness’ kivuga ku ngorane yahuye nazo n’uburyo yize guhitamo kwishima mu gihe byari byoroshye kuba yareka ubuzima.

Ibi bitabo byose byahinduye ubuzima bwa benshi babwiwe amagambo mabi ku miterere yabo y’umubiri, bibaha icyizere cyo gukomera bagashikama.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutesi Jolly yibutse ko Imana ibaho yegura intwaro ikomeye ajya mu masengesho -AMAFOTO

Imva n’imvano kugirango icyamamare Jason Derulo kigaragare gifite ikote ryo muri Moshions ku rubyiniro